• Breaking News

    Ad

    FutureLearn

    Amateka ya Sebanani André: Umunyamakuru n’Umuhanzi Udashira mu Mitima ya Benshi

    Sebanani André ni umwe mu bahanzi n’abanyamakuru b’ibihe byose mu Rwanda. N’ubwo atakiri ku isi, ibikorwa bye by’ubuhanzi biracyibukwa kandi bikundwa na benshi. Indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo 'Urabaruta', 'Karimi ka shyari', 'Zuba ryanjye', 'Urwo ngukunda ni cyimeza', 'Mama Munyana', 'Nkumbuye umwana twareranywe', na 'Susuruka' yaririmbanye n'umufasha we. Ibi bihangano byose ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda n’abandi bamukunda.

    Amateka ya Sebanani

    Ubuzima bwite Sebanani André yavutse mu 1952 mu cyahoze ari Komini Kigoma, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yashakanye na Mukamulisa Anne Marie tariki ya 01 Nzeli 1979, bakaba barabyaranye abana bane: Sheja Eliane (wavutse mu 1981), Damarara Diane (wavutse mu 1984), Shyengo Frida (wavutse mu 1985), na Songa Aristide (wavutse mu 1988). Ibabaje ni uko uyu bucura yakuze atazi neza se kuko muri 1990, Sebanani yafunzwe n'ubutegetsi bwariho.

    Amashuri Yize

    Sebanani yize amashuri yisumbuye i Shyogwe mbere yo gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali (COK)”. N'ubwo yaje kwirukanwa mu ishuri, yahise ajya gukora nk’umucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.

    Uko Yamenyekanye

    Sebanani yamenyekanye cyane kubera ubuhanga mu gukina ikinamico. Ikinamico ze zirimo "Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi" na "Icyanzu cy’Imana (Uwera)" ziracyakundwa cyane. Nyakwigendera yakoze kuri Radiyo Rwanda muri gahunda ya "Discothèque-Phonotèque", aho yakoraga mu bice bitandukanye birimo urwenya n’ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda. Yari kandi umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.

    Uko Yakoze Itangazamakuru

    Sebanani yakoze kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo "Discothèque-Phonotèque", Urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda, ndetse akaba n'umukinnyi w’ikinamico mu itorero "Indamutsa".

    Urukundo rwa Sebanani André n’Umufasha We

    Sebanani yakundaga cyane umugore we Mukamulisa, ndetse yamuhimbiye indirimbo yise "Uracyariho" mu rwego rwo kumwibuka no kugaragaza ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye bizakomeza gucengerera abamuzi n’abamukunda.

    Izindi Mpano Sebanani Yari Afite

    Uretse kuririmba, Sebanani yari umuhanga mu gucuranga ibyuma bya kizungu nka piano, gitari, n’ingoma. Mu mwaka wa 1973, yinjiye mu itsinda "Vox Populi", nyuma we na bagenzi be batangiza orchestre "Impala" yakunzwe cyane kandi igikundwa na benshi.

    Umurage yasigiye Abanyarwanda

    Sebanani André yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ibikorwa bye by’ubuhanzi bigikomeza kubaho mu mitima y'abakunzi be. Indirimbo n’amakinamico bye ni urwibutso rw'ibikorwa by'ubuhanzi bitarashira kandi bizahoraho mu mitima ya benshi.

    Sebanani André ntabwo yaje gucika intege, ahubwo ibikorwa bye byahaye abantu benshi ibyishimo kandi bikomeza kubaho nk'urwibutso rw’ibihe byose.

    Komeza gusoma amakuru ya Sebanani André .

    No comments:

    '; (function() { var dsq = document.createElement('script'); dsq.type = 'text/javascript'; dsq.async = true; dsq.src = '//' + disqus_shortname + '.disqus.com/embed.js'; (document.getElementsByTagName('head')[0] || document.getElementsByTagName('body')[0]).appendChild(dsq); })();

    Ad

    FutureLearn

    Visit our Facebook Page