Ukwibeshya kwa Psamtik wa I
Ibi tubikesha umuhanga muby’imyifatire ya
muntu, akaba n’umwanditsi mu bya siyansi, Umunyamerika witwa HUNT Magill MORTON, nawe
akaba abikesha Herodote, uzwi nka se w’amateka. Umugabo udasanzwe, Psamtik wa I,
wayoboye Misiri mu gice cya nyuma cy'ikinyejana cya karindwi mbere y’ivuka rya
Yesu, yakoze ubushakashatsi bwa mbere bwanditswe mu mateka y’iyigamyifatire ari
ryo rizwi nka psychologiya.
Burya ngo Abanyamisiri ba cyera bizeraga ko ari bo
bwoko bwabayeho mbere y’ubundi bwose ku isi. Ubwo rero n'amatsiko menshi, ariko
kandi anavanze n’ubwenge Psamtik, yaje kwiyumvamo igitekerezo cyo kwemeza isi
yose ko iyo myizerere yaziraga amakemwa. Kimwe na psychologue mwiza, yagerageje
kubihamya yifashishije ubushakashatsi. Nuko atangira yiha igisubizo cy’ibanze
cy’agateganyo, bita inkéneragíhamyá cyangwa Hypothese, igira iti: “Abana baramutse batagize amahirwe yo
kwigira ururimi kubantu bakuze babakikije, ururimi bazavuga bwambere, rwazaba
ari rwo ururimi karemano rwabantu babayeho mbere y’abandi bose”, Kuri we ubwo
urwo rulimi rwagombagakuba urw’abanya Misiri.
Kugira ngo agerageze iyo nkeneragihamya ye, Psamtik yafashe
impinja ebyiri zavutse kuri umwe mubaja b’iwe maze aziha umwungeri kugira ngo ajye
kuzirerera mu karere ka kure kandi kitaruye ingo z’abantu. Ubwo abo bana bagombaga
gushyirwa mu kazu ka bonyine, bakagaburirwa ndetse bakanitabwaho neza ku buryo
bushoboka, ariko ntibazigere bumva umuntu uvuga n’ijambo rimwe. Intego nyamukuru
y’ibyo byose ikaba “yari ukumenya ijambo abobana bari kubanza vuga neza, nyuma
yuko icyiciro cy’imvugo zitumvikana z'uruhinja (ibi bita Roucoulement cg babbling
mu ndimi z’amahanga) kirangiye”.
Bisa n’aho intego ya Psamtik yagezweho, kuko ubwo abo abana
bari bageze ku myaka ibiri, umunsi umwe umushumba acyuye amatungo, na nyuma y’uko
akingura urugi rwakazu babagamo, birutse bamusanganira, bateze amaboko maze baramubwira
bati: "Becos!" Kubera ko iryo jambo ryari rishya kuri we, ntiyabyitayeho,
yaketse ko ari za mvugo z’impinja, yikomereza icyamugenzaga. Gusa ariko bakomeje
kubimubwira inshuro nyinshi, maze ahitamo kujya kwa boss we, Psamtik, amubwira
ko ba bana bavuze, nawe ati banzanire najye mbyiyumvire. Na we yumvise babivuga,
maze akora iperereza ryamuhishuriye ko burya ‘buri mukuru wese ashobora kuba
afite mukuru we’, ko yaje kumenya ko ‘becos’ ari ijambo ryo mu kirimi cy’abanya
Firigiya risobanura imigati. Ibyo rero byatumye yanzura ko, bibabaje ko, Abanyafrigiya
bari bwo bwoko bukuze cyane kurusha Abanyamisiri.
Gusa, ukurikije siyansi igezweho usanga ubu
bushakashatsi bwaramuphunyikiye amazi cg ikibiribiri rwose kuko ubushakashatsi
bwagaragaje ko iyo abana bakuriye mu bwigunge, ntibagire n’umuntu n’umwe bumva
avuga batigera bamenya ururimi na rumwe rw’abantu. Ikindi kandi iby’ururimi
kavukire ruhuriweho na bose nta bushakashatsi burabyerekana na n’ubu. Ibi
bishatse kuvuga rero ko, mbere na mbere, Psamtik yagerageje guhamya inkéneragíhamyá
ifutamye, byongeye kandi, ashobora nokuba yaribeshye ku ijambo nyirizina ryavuzwe
n’abo bana. Gusa icyo ashimirwa ni ukuba yaragerageje kwerekana inkéneragíhamyá
cyangwa (hypothesis) muri icyo gihe kandi akaba yaragize igitekerezo cy’umwimerere.
Ubundi ubusanzwe, ibyinshi mu ko ibitekerezo bya gihanga bivuka nk’uko icye cyaje,
ikindi kandi, hari byinshi mu bitekerezo byavutse nk’icye na n’ubu bigikorerwaho
ubushakashatsi.
Umuhungu w’ishyamba w’i Aveyron
Ubwo hari Mu 1799 , umuganga witwa Phillipe Pinel yahawe ikiraka cyo
gusuzuma umuhungu w’ishyamba, ukekwaho kuba yari afite imyaka hafi cumi
n'ibiri, akaba yari yatahuwe n’abahigi batatu mu ishyamba rya Mutagatifu- Sernin hafi ya Aveyron mu majyepfo y’Ubufaransa. Nkuko abo abahigi
bamubonye mbere babyemezaga, uwo mwana yaba yari amaze imyaka itari mike mu
ishyamba. Yari yambaye ubusa, yuzuye inkovu ku mubiri, yanduye cyane, kandi anavuga
ibintu bidasobanutse. Ikindi kandi yaba yaratungwaga n’imbuto zimishishi
(acron) ndetse n'imizi y’ibinyabijumba byo mu gasozi. Uwo mwana kandi yagenzaga
amaguru n’amaboko (akambakamba) nuko akenshi akanatontoma nk'inyamaswa.
Amakuru yo gutahurwa k’uwo mwana wishyamba yaciye
igikuba muri Paris nzima. Umuryango wiswe uw'indorerezi za Muntu wari umaze
igihe gito ushinzwe, ukimara kurita mu gutwi wahisa upanga uko yazanwa mu murwa
mukuru kugira ngo bamwigeho. Ubwo rero ajyanwa i Paris, mu w’1800, ariko akerekanirwaga
mu kato, yicaye mugasanduku nka tumwe batwaramo inyamaswa, gusa we ubona
arintacyo yitayeho. Gusa ariko nyine ku mbaga y’abantu yabamurebanaga amatsiko
menshi, wasangaga batewe agahinda cyane no kubona uburyo yari abayeho.
Nyuma yo gusuzuma uwo mwana, Pinel yanzuye avuga ko yari
arenze kuba umunyagasozi usanzwe, ahubwo ko yagaragaraga nk’ikigoryi kidashobora
kuzakira ngo ajye ku murongo nk’abandi. Niko gufata mwanzuro wo kumuha umwe mu
bafasha be, ari we, Jean-Marc-Gaspard Itard, akaba yari umuganga ndetse
n’umwigisha w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Itard rero yiyemeje
kwita kuri uwo mwana no kugerageza kumwigisha. Ubwo Icyambere yakoze cyari ukumuha
izina, rya Victor, hanyuma ashakisha uburyo bwose yabasha kumuhindura, bitewe n’uko
kubwe yacyekaga ko imyifatire y’uwo mwana yaba yaraterwaga n’uko yakuriye
ahantu ha wenyine mu bwigunge, aho guterwa no kwangirika k'ubwonko cyangwa ibindi
bibazo by’ubuzima bw’umubiri. Niko rero kwiha intego eshanu zikurikira:
Intego
ya 1 – Kugerageza
kumwereka ko ubuzima bwo kubana n’abandi bantu ari bwiza kandi bushimishije kuruta
ubwo yari arimo icyo gihe, ariko ku bw’umwihariko, no kurenza ubuzima yari
avuyemo gasozi.
Intego
ya 2 - Gukangura
ibyiyumvo bye by’umutima akoresheje ibikabuzi, (cyangwa stimuli) bitandukanye
kandi bikaze, ndetse rimwe na rimwe akanifashisha uburyo bwo kumwereka amarangamutima
akarishye.
Intego
ya 3 - Kwagura
ibitekerezo bye amutera kwifuza ibintu bishya ndetse no kumutera kwifuza kubana
n’abadi mu buryo bwa magirirane (Social contract).
Intego
ya 4 – Kumutera
gushaka no gukenera kuvuga amuhatira kwigana abandi akoresheje uburyo bwo
kumwima andi mahitamo.
Intego
ya 5 – Kumukoresha ibikorwa
byoroheje bisaba ubwenge hifashishijwe ibyangombwa nkenerwa by’umubiri mugihe kirekire,
nyuma akamuhatira gushyira mubikorwa ibyo atekereza hifashishijwe ibikoresho
mfashanyigisho. (Itard, 1894)
Ukwivumbura kwa Itard
Ubwo rero, Itard yatangiye akazi ke, akora ibihoboka byose ngo asubize Victori mu buzima busanzwe. Nuko nyuma y’akazi katoroshye, abifashijwemo n’umukozi we wari uzwi nka Madame Guérin, Itard yabashije, kwigisha Victor ubumenyi butandukanye burimo, gutega amatwi, kwigirira isuku no kwiyambika, kurisha intoki, gukina imikino yoroshye, gukurikiza amategeko amwe n’amwe, yemwe, gusoma no kwandika amagambo yoroheje. Gusa nyine, n’ubwo bashyizeho umwete mwinshi ushoboka, Victori ntabwo yigeze amenya kuvuga neza, uretse amagambo nka lait (amata) cyangwa Oh, mon Dieu (Mana yanjye). Muri rusange, wabonaga rimwe na rimwe yerekana ibimenyetso by'urukundo, ariko akenshi nanone, akagaragara nk’uhangayitse. Mbese imyitwarire ye yarahindagurikaga cyane, bikaba n’aho anarangwaho urugomo. Gusa nyine, yageze aho yiga gutandukanya ibintu n’ibindi, ariko na none iyo byamucangaga yarivumburaga, agatangira kumenagura ibikoresho byo munzu, akarumana cyangwa agahekenya imyenda, amashuka, ndetse n'imifariso.
Nyamara mu buryo bubabaje, ubwo yari amaze imyaka
itanu agerageza gufasha Victori, Itari yaje kwikura, ubwo yari amaze kubona ko
atazigera agera ku ntego yari yarihaye. Gusa yamusigiye Madame Guerin wakomeje
kumwitaho kugeza igihe apfiriye ku myaka 40, hari muwi 1828.
Ukwivumbura kwa Itard
Gusa nyine isomo ryari ryatambutse ko
kwiga no guhindura imyifatire ya muntu bishoboka byibura ku rugero runaka. Gusa
hazagomba urwego rwihariye rw’ ubumenyi n’imyigire kugirango ibi bizabashe
kugerweho neza ari nta makaraza. Ibyo akaba ari byo turabararikiye mu kiganiro
gitaha. Nti muzacikwe rero, kandi turabashishikariza gukora subscribe no
gukanda ku nzogera, kugirango ntihazagire ikiganiro cyacu na kimwe kigucika.
No comments:
Post a Comment